2 Chronicles 24:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo z'Abanyasiriya zisiga Yowasi yakomeretse bikomeye. Nuko babiri mu bagaragu be baramugambanira kubera ko yishe umwana w'umutambyi Yehoyada, maze bamwicira ku buriri bwe. Birangiye bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko ntibamuhamba mu mva z'abami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
zimusiga ameze nabi cyane. Abagaragu be baramugambanira kubera amaraso y’umuhungu w’umuherezabitambo Yehoyada yavushije, maze bamwicira ku buriri bwe. Amaze gutanga, umurambo we bawushyingura mu Murwa wa Dawudi ariko atari mu mva z’abami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw'amaraso ya mwene Yehoyada w'umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami.