2 Chronicles 24:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyerekeye abahungu be n'ibyo bamuhanuriye byose, n'ibireba isanwa ry'Ingoro y'Imana, byose byanditswe mu bisobanuro by'igitabo cyitwa icy'abami. Umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abana be, ibyo abahanuzi benshi bamwihanangirijeho, ibyerekeye isanwa ry’Ingoro y’Uhoraho, ibyo byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Abami. Nuko Umuhungu we Amasiya amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iby'abahungu be n'imiburo ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubaka inzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy'abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.