2 Chronicles 25:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Amasiya asezerera ingabo z'Abefurayimu basubira iwabo bafite umujinya mwinshi, bagenda barakariye Abayuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Amasiya asezerera ingabo zari zaturutse muri Efurayimu ngo zisubirire iwabo. Ariko abo bantu barakarira cyane Abayuda, basubira iwabo barakaye cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.