2 Chronicles 25:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora za ngabo z'Abisiraheli Amasiya yari yirukanye kugira ngo zidatabarana na we, zitera imijyi y'u Buyuda zirayigabiza kuva i Samariya kugeza i Betihoroni. Zihatsinda abantu ibihumbi bitatu, zinyaga iminyago myinshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho za ngabo za Amasiya yabujije gutabarana na we, zo zitera imigi ya Yuda kuva i Samariya kugera i Betihoroni, ziyicamo abagabo ibihumbi bitatu maze zitwara iminyago myinshi cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y'i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.