2 Chronicles 25:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amasiya ahindukiye amaze gutsinda Abedomu, azana ibigirwamana by'Abanyaseyiri maze abigira ibye, arabisenga abyosereza n'imibavu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasiya atabarutse amaze gutsinda Abanyedomu, agarura ibigirwamana bya bene Seyiri, abigira imana ze, arabiramya kandi abitwikira imibavu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by'Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.