2 Chronicles 25:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Uhoraho aramurakarira cyane, amwoherereza umuhanuzi kugira ngo amubaze ati: “Kuki wemera gusenga ibigirwamana bya bariya bantu bitashoboye kubakuvana mu nzara?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Uhoraho arakarira Amasiya, amutumaho umuhanuzi kumubaza ati «Kuki usenga imana za bariya bantu zitashoboye kukuvana abantu bazo mu nzara?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”