2 Chronicles 25:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akivuga ibyo Amasiya aramubaza ati: “Ese wahawe uburenganzira bwo kugira inama umwami? Ceceka! Urashaka se gukubitwa?” Umuhanuzi araceceka ariko abanje kumubwira ati: “Nzi ko Imana ishaka kukurimbura, kuko utumviye inama zanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akimubwira ibyo, Amasiya aramuzibya ati «Mbese twigeze tugutorera kuba umujyanama w’umwami? Ceceka, niba udashaka gukubitwa!» Umuhanuzi araceceka, ariko aravuga ati «Nzi ko Imana yiyemeje kukuvanaho kuko wakoze biriya kandi ukaba utumvise inama yanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akivugana na we, umwami aramubaza ati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b'umwami? Ceceka utavaho ukubitwa.”Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.”