2 Chronicles 25:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami w'u Buyuda Amasiya amaze kugisha inama, atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi umuhungu wa Yehu ati: “Ngwino turwane imbonankubone!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasiya, umwami wa Yuda, yigira inama maze yohereza intumwa kuri Yowasi mwene Yowakazi, mwene Yehu, umwami wa Israheli, kumubwira ziti «Ngwino turwane!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Amasiya umwami w'Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”