2 Chronicles 25:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None wowe uravuga ko watsinze Abedomu, uriyumvamo ikuzo. Tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None nawe uti ’Natsinze Edomu’, bikaba biguteye kwitera hejuru! Ikuze ariko wigumire iwawe. Kuki ushaka kwihamagarira icyago uzagwamo, ukoreka n’imbaga y’Abayuda bose hamwe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n'Abayuda?”