2 Chronicles 25:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora ntiyica abahungu babo kuko yakurikije ibyanditswe mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yategetse ngo “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amateka ya Musa, aho Uhoraho yatanze iri tegeko, agira ati «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo, ahubwo buri wese azazira icyaha yakoze ku giti cye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.”