2 Chronicles 25:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amasiya akoranya Abayuda akurikije imiryango yabo, ashyiraho abakuru b'ingabo batwara amagana, n'abatwara ibihumbi bo mu Buyuda no mu ntara y'u Bubenyamini hose. Hanyuma abarura abasore bose bagejeje ku myaka makumyabiri n'abayirengeje, abona ibihumbi magana atatu bashobora kujya ku rugamba, bazi kurwanisha inkota n'amacumu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasiya akoranya Abayuda, maze akurikije amazu ya Yuda n’aya Benyamini, ashyiraho abatware bategekaga igihumbi n’ab’ijana. Abarura abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abari bayirengeje, abona abantu ibihumbi magana atatu b’intwari bashobora kujya ku rugamba bitwaje amacumu n’ingabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n'Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n'abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n'ingabo.