2 Chronicles 25:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Atanga toni eshatu z'ifeza, maze agurira abagabo b'intwari ibihumbi ijana b'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye yumvikana n’abagabo b’intwari bo muri Israheli ibihumbi ijana, abaha amatalenta ijana ya feza kugira ngo bajye bamurwanirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b'abanyambaraga b'intwari agahumbi, atanga italanto z'ifeza ijana.