2 Chronicles 26:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uziya yari afite ingabo ziteguye kujya ku rugamba, zigabanyijemo amatsinda ukurikije umubare w'ingabo zabaruwe n'umwanditsi Yeyiyeli n'umukozi Māseya. Zari ziyobowe na Hananiya, umwe mu bagaba b'ingabo z'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hoziya yari afite ingabo nyinshi zishoboye gushoza urugamba; zari zigabanyijemo imitwe hakurikijwe umubare w’ibarura ryakozwe n’umunyamabanga Yeweli n’umutware Maseyahu; zose zategekwaga na Hananiyahu, umwe mu batware b’umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Uziya yari afite umutwe w'ingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli w'umwanditsi, na Māseya w'umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b'umwami.