2 Chronicles 26:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakozi be b'abahanga b'i Yeruzalemu, bamukoreye imashini zo gushyira hejuru y'iminara no hejuru y'inguni, zigenewe kohereza imyambi n'amabuye manini. Uziya afashijwe n'Imana aba ikirangirire, agenda arushaho gukomera aba icyamamare.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
I Yeruzalemu ahakorera imashini zahimbiwe gushyirwa ku minara no ku maguni y’inkike zashoboraga kurasa imyambi n’amabuye manini. Yabaye icyamamare bigera no mu bihugu bya kure, kuko Imana yabimufashijemo bitangaje, ikamukomeza cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n'abagabo b'abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n'amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.