2 Chronicles 26:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bahagarara imbere y'Umwami Uziya baramubwira bati: “Ntabwo ari wowe Uziya ugomba kosereza Uhoraho imibavu, ahubwo ni abatambyi bakomoka kuri Aroni, bo beguriwe uwo murimo wo kosa imibavu. Sohoka mu Cyumba kizira inenge kuko wayobye! Icyo wakoze ntikiguhesha ikuzo ku Uhoraho Imana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babuza umwami Hoziya, bamubwira bati «Si umurimo wawe, Hoziya, wo gutwikira imibavu Uhoraho, ahubwo ni uw’abaherezabitambo bene Aroni batagatifurijwe ayo maturo! Sohoka mu Ngoro, kuko wacumuye kandi si byo bizaguhesha agaciro imbere y’Uhoraho Imana!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw'abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.”