2 Chronicles 26:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi mukuru Azariya n'abandi batambyi bamurebye, babona indwara z'uruhu zanduza zamufashe mu ruhanga. Ako kanya baramusohora, na we yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo mukuru Azariyahu n’abaherezabitambo bose baramwitegereza, nuko babona yasheshe ibibembe mu ruhanga! Bahita bamwirukana aho ngaho, na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azariya umutambyi mukuru n'abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.