2 Chronicles 26:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Uziya akomeza kurwara indwara z'uruhu zanduza, ahabwa akato kuva icyo gihe kugeza igihe apfiriye, aba ukwe adashobora gusubira mu Ngoro y'Uhoraho. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami, ayobora abatuye igihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Hoziya akomeza kubemba kugeza ubwo atanze. Muri icyo gihe cyose yari arwaye ibibembe bamuhaye akato atura mu nzu ye ya wenyine, acibwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y'akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y'Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w'inzu y'umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.