2 Chronicles 26:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uziya amaze gupfa bamushyingura hafi ya ba sekuruza iruhande rw'imva z'abami, kuko yari arwaye indwara z'uruhu zanduza. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hoziya aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura hamwe na bo mu irimbi ry’abami, ariko ntibawushyira mu mva zabo kuko bavugaga bati «Ni umubembe!» Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cy'abami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.