2 Chronicles 27:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yarwanye intambara n'umwami w'Abamoni aramutsinda. Uwo mwaka Abamoni bamuhaye amakoro agizwe na toni eshatu z'ifeza, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za nkungu, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za bushoki, no mu myaka ibiri ikurikiyeho babigenza batyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni we warwanyije umwami w’Abahamoni aramutsinda; uwo mwaka Abahamoni bamutura amatalenta ijana ya feza, ibigega ibihumbi cumi by’ingano, n’ibindi bihumbi cumi bya za bushoki. No mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu ni nk’ibyo bamutuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye bene ibyo.