2 Chronicles 28:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bahamagawe mu mazina bategekwa kwita kuri izo mfungwa, bazanira imyenda y'imicuzo n'inkweto abari bambaye ubusa barabambika, babaha ibyokurya n'ibyokunywa, babomora inguma, abadashobora kugenda babashyira ku ndogobe babageza kwa bene wabo i Yeriko, umujyi: w'imikindo. Hanyuma basubira i Samariya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma bashyiraho abantu bamwe kugira ngo bite ku mfungwa: bafata ku minyago; abari bambaye ubusa babaha imyambaro, n’inkweto, bose barabagaburira, babaha icyo banywa n’imiti ibavura, hanyuma baheka ku ndogobe abanyantege nke, barabajyana babageza kwa bene wabo i Yeriko, umugi w’imikindo. Hanyuma basubira i Samariya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abagabo bavuze mu mazina barahaguruka bajyana abanyagano, abari bambaye ubusa bose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n'inkweto, barabagaburira babaha n'ibyokunywa, barabahezura, n'abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yeriko umudugudu w'imikindo kwa bene wabo, baherako basubira i Samariya.