2 Chronicles 28:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Uhoraho Imana atererana Ahazi maze umwami wa Siriya aramutsinda, yigarurira Abayuda benshi cyane abajyana ho iminyago i Damasi. Uhoraho arongera amuteza Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, na we aramutsinda bikabije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, Imana ye, amugabiza umwami w’Abaramu, baramunesha, bamunyaga abantu benshi babajyana ari imbohe i Damasi. Agabizwa kandi umwami wa Israheli, na we aramutsinda bikomeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiza umwami w'i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwa umwami w'Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane.