2 Chronicles 28:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuhanuzi w'Uhoraho witwaga Odedi arahatunguka, aza gusanganira ingabo zigeze i Samariya arazibwira ati: “Uhoraho Imana ya ba sokuruza yarakariye Abayuda irababagabiza, mubicana umujinya ukabije ku buryo byageze no mu ijuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aho hari umuhanuzi w’Uhoraho witwaga Odedi. Nuko arasohoka asanganira ingabo zari zigeze i Samariya, araziburira ati «Dore Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, yarakariye Abayuda bituma ababagabiza, kandi mwabishemo benshi, murabarakarira cyane, bigera mu ijuru!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko hariyo umuhanuzi w'Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanye uburakari bwinshi bugeze mu ijuru.