2 Chronicles 29:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Batangiye umuhango wo guhumanura Ingoro ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, bagera ku muryango w'Ingoro ku itariki ya munani, Ingoro bayisukura indi minsi umunani, barangiza ku itariki ya cumi n'esheshatu y'uko kwezi kwa mbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Batangiye iryo sukura ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere; nuko ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. No gusukura imbere mu Ngoro y’Uhoraho byamaze indi minsi munani, bityo barangiza ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bahera ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w'uko kwezi bagera ku ibaraza ry'Uwiteka, maze bereza inzu y'Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n'itandatu w'ukwezi kwa mbere bararangiza.