2 Chronicles 29:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ashyira Abalevi mu Ngoro y'Uhoraho bafite inanga y'indoha n'inanga nyamuduri nk'uko byategetswe na Dawidi, na Gadi umuhanuzi w'umwami n'umuhanuzi Natani, kuko ayo mabwiriza yari aturutse ku Uhoraho ayanyujije ku bahanuzi be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hezekiya ashyira abalevi mu Ngoro y’Uhoraho bafite ibyuma birangira n’inanga nk’uko byategetswe na Dawudi, akurikije ijambo ry’Uhoraho umushishozi Gadi n’umuhanuzi Natani bamugejejeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ashyira Abalewi mu nzu y'Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, nk'uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w'umwami na Natani w'umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n'abahanuzi be.