2 Chronicles 29:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara kubera ko abatambyi batari bahagije kugira ngo bashobore kubaga ayo matungo yose, Abalevi barabafashije kuva batangira kugeza barangiza, no kugeza igihe abatambyi bamariye kwihumanura. Abalevi bari batanze abatambyi kwihumanura. Koko rero Abalevi barushaga abatambyi umutima uboneye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara, kubera ko abaherezabitambo bari bake badashoboye kubaga ibitambo byose bitwikwa, abavandimwe babo b’abalevi barabafashije kugera ubwo birangiye, no kugera ubwo abaherezabitambo bitagatifuje. Koko rero, abalevi bari batanze abaherezabitambo kwitagatifuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza.