2 Chronicles 29:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ikindi kandi bakinze n'inzugi z'Ingoro y'Imana, bazimya amatara, bareka kosa imibavu no gutamba ibitambo mu Ngoro y'Imana ya Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse bakinze inzugi z’Ingoro, bazimya amatara, bareka gutwikira Imana ya Israheli imibavu no kuyitura ibitambo bitwikwa!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bakinze inzugi z'ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.