2 Chronicles 30:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa kabiri, bica amatungo y'igitambo cya Pasika. Abatambyi n'Abalevi batihumanuye bakorwa n'isoni maze barihumanura, bazana ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri batura ibitambo bya Pasika. Abaherezabitambo n’abalevi bakozwe n’isoni baritagatifuza kandi bazana ibitambo bitwikwa mu Ngoro y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze babaga umwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri, abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka.