2 Chronicles 30:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ko abantu benshi batari bihumanuye, Abalevi babaga amatungo y'igitambo cya Pasika kigenewe buri muntu wese utari wihumanuye, kugira ngo batambire Uhoraho igitambo kitagira inenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko hari abantu benshi mu ikoraniro batitagatifuje, abalevi bagombaga kubaga amatungo ya Pasika bakayatura Uhoraho mu kigwi cy’abadatunganye bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasika umuntu wese udatunganye, ngo babereze Uwiteka.