2 Chronicles 30:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu benshi ntibari bihumanuye, cyane cyane abo mu Befurayimu n'abo mu Bamanase, n'abo mu ba Izakari no mu Bazabuloni, bariye Pasika banyuranyije n'ibyanditswe. Hezekiya abasabira avuga ati:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero abantu benshi, cyane cyane Abefurayimu, Abamanase, Abisakari n’Abazabuloni ntibari bisukuye, barya Pasika banyuranyije n’ibyanditswe. Nuko Hezekiya abasabira, agira ati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko abantu benshi cyane b'Abefurayimu n'Abamanase, n'Abisakari n'Abazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana w'intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwiteka umunyambabazi ababarire