2 Chronicles 30:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hezekiya ashimira Abalevi bose bakoranaga umurava umurimo w'Uhoraho. Abantu bamaze iyo minsi irindwi y'ibirori batura ibitambo by'umusangiro kandi basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amagambo ya Hezekiya anyura imitima y’abalevi bose biteguriye Uhoraho, maze bakurikirana ibirori mu gihe cy’iminsi irindwi batura ibitambo by’ubuhoro kandi bashimira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b'abahanga mu murimo w'Uwiteka.Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, bāturira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.