2 Chronicles 30:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hezekiya umwami w'u Buyuda yatanze ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi birindwi, ibyegera bye bitanga ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi icumi, kandi abatambyi benshi bari bihumanuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Hezekiya, umwami wa Yuda, yari yahaye ikoraniro ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi birindwi, abanyacyubahiro bariha ibimasa igihumbi n’amatungo magufi ibihumbi cumi. Abaherezabitambo bari bitagatifuje ari benshi cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Hezekiya umwami w'Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n'intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n'intama inzovu, n'abatambyi benshi bakiyeza.