2 Chronicles 30:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi n'Abalevi barahaguruka basabira abantu bari aho umugisha, Imana irabumva kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma abaherezabitambo b’abalevi barahaguruka, basabira abantu umugisha ku Mana: amajwi yabo arumvikana kandi amasengesho yabo agera mu ijuru, aho Nyir’ubutagatifu atuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abatambyi b'Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.