2 Chronicles 30:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko bohereza inzandiko muri Isiraheli hose, kuva i Bērisheba kugera i Dani, batumira abantu kugira ngo bakoranire i Yeruzalemu kwizihiza Pasika y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nyamara ntiyizihijwe n'abantu benshi nk'uko byari bitegetswe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze muri Israheli yose, kuva i Berisheba kugera i Dani, batangaza ko baza i Yeruzalemu guhimbaza Pasika y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko abari baje mbere, uko byanditswe, bari bake.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.