2 Chronicles 30:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izo nzandiko zoherejwe n'umwami n'ibyegera bye, intumwa zizijyana muri Isiraheli hose no mu Buyuda nk'uko umwami yabitegetse zivuga ziti: “Bantu ba Isiraheli, mwebwe mwarokotse umwami wa Ashūru, nimugarukire Uhoraho Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, na yo izabagarukira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko intumwa zijyana muri Israheli yose no muri Yuda amabaruwa yanditswe n’umwami n’abanyacyubahiro be, nuko zikagenda zivuga hose, nk’uko Umwami yategetse, ziti «Bayisraheli, nimugarukire Uhoraho, Imana ya Abrahamu, n’iya Izaki n’iya Israheli, na yo izabagarukira, mwebwe abavuye mu nzara z’abami b’Abanyashuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n'abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n'i Buyuda hose, zivuga itegeko ry'umwami yategetse ati“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko y'abami ba Ashūri.