2 Chronicles 31:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo minsi mikuru irangiye, Abisiraheli bose bari aho bajya mu mijyi yose y'u Buyuda barimbura amabuye yashingiwe ibigirwamana n'inkingi zeguriwe Ashera, basenya ahasengerwaga ibigirwamana n'intambiro. Bagenza batyo mu Buyuda hose no mu Babenyamini, no mu Befurayimu no mu Bamanase. Nuko Abisiraheli bose basubira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y'i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n'ibicaniro i Buyuda hose n'i Bubenyamini, n'i Bwefurayimu n'i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y'iwabo.