2 Chronicles 31:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu yindi mijyi ituwe n'abatambyi, Kore yafashwaga n'Abalevi bakurikira: Edeni na Miniyamini, na Yeshuwa na Shemaya, na Amariya na Shekaniya. Bari bashinzwe kugaburira abavandimwe babo b'abatambyi bakurikije ibyiciro byabo, batabogamiye ku muryango uyu n'uyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yategekaga abaherezabitambo Edeni, Minyamini, Yeshuwa, Shemayahu, Amariyahu na Shekanyahu bagombaga kuguma mu migi yabo, bakagaburira abavandimwe babo, bakurikije inzego zabo nta kuvangura umukuru n’umuto.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abamutwariraga mu midugudu y'abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b'abanyamurava bo kugaburira bene wabo, abakomeye n'aboroheje