2 Chronicles 31:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho ku batambyi batuye imijyi igenewe abakomoka kuri Aroni, no ku batuye mu cyaro gikikije iyo mijyi, habaga abantu muri buri mujyi: bashyiriweho kugaburira ab'igitsinagabo bo muri iyo miryango, n'Abalevi bose babaruwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho bene Aroni b’abaherezabitambo batuye mu masambu yabo muri buri mugi, dore uko babagenzerezaga: muri buri mugi hari abantu bavuzwe mu mazina yabo kugira ngo umuherezabitambo wese wabaruriwe muri bene Levi b’igitsinagabo, bajye bamuha umugabane umukwiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imidugudu yabo, mu mudugudu wose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburira abagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abalewi.