2 Chronicles 31:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo yakoze byose byerekeye Ingoro y'Imana no kubaha Amategeko yayo n'amabwiriza yayo, yabikoranaga umutima ushaka Imana. Bityo agira ishya n'ihirwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo yakoreye byose Ingoro y’Imana, byerekeye amategeko n’amabwiriza yayo, yabikoreye gushakashaka Imana, n’umutima we wose, kandi abigeraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, iby'umurimo wo mu nzu y'Imana n'iby'amategeko n'ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza.