2 Chronicles 31:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami atanga mu mutungo we ibitambo bikongorwa n'umuriro, ibya mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro byo ku isabato, n'ibyo mu mboneko z'ukwezi, n'ibyo ku yindi minsi mikuru nk'uko biri mu Mategeko y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yafataga ku mutungo we, akabitanga ho ituro, kugira ngo bibe ibitambo bitwikwa bya mu gitondo na nimugoroba, ibyo ku masabato, ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’iby’iminsi mikuru, nk’uko byanditswe mu itegeko ry’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru itegetswe nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka.