2 Chronicles 31:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami amaze gutangaza ayo mabwiriza, Abisiraheli batanga umuganura w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, n'uw'ubuki n'uw'indi myaka, bazana na kimwe cya cumi cya byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by'umuganura w'amasaka na vino, n'amavuta n'ubuki n'imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.