2 Chronicles 32:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero Hezekiya ntakomeza kubabeshya atyo! Ntimumwemerere kubera ko nta mana n'imwe y'ubwoko ubwo ari bwo bwose, n'iy'igihugu icyo ari cyo cyose yashoboye kugobotora abantu bayo mu maboko yanjye, cyangwa mu ya ba sogokuruza. Bityo rero imana yanyu na yo ntizabankura mu maboko.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero, Hezekiya nareke kubaryarya no kubashuka bene ako kageni! Mwimwemera kuko nta mana n’imwe muri ayo mahanga no muri ibyo bihugu yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara z’abasogokuruza banjye. Mwikwibeshya rero ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.”