2 Chronicles 32:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Senakeribu umwami wa Ashūru, yari yanditse urwandiko rwo gutuka Uhoraho Imana ya Isiraheli muri aya magambo: “Nk'uko imana z'amahanga zitashoboye gukura abantu bazo mu maboko yanjye, ni ko n'imana ya Hezekiya itazashobora gukura abantu bayo mu maboko yanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Senakeribu yandika inzandiko zituka Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi zimusebya muri aya magambo, ati «Nk’uko imana z’amahanga yo ku isi zitashoboye kunkura abantu bazo mu nzara, Imana ya Hezekiya ntizankura abantu bayo mu nzara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”