2 Chronicles 32:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intumwa za Senakeribu zirangurura ijwi mu giheburayi, zibwira abantu bari hejuru ku rukuta rw'i Yeruzalemu, zigira ngo zibatere ubwoba kandi zibace intege, umujyi: ufatwe bitabaruhije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagaragu ba Senakeribu bavuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, bakanga kandi bakura umutima abaturage b’i Yeruzalemu kugira ngo bigarurire umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa.