2 Chronicles 32:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara igihe abategetsi b'i Babiloni boherezaga intumwa zo kumubaza ibyerekeye ibitangaza byabaye mu gihugu cye, Imana yaramuretse igira ngo imugerageze imenye ibyo atekereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse n’igihe abanyacyubahiro b’i Babiloni bazaga kumusura, bazanywe no kumubaza iby’igitangaza cyabereye mu gihugu cye, Imana ntiyamutereranye burundu, ahubwo yashatse kumugerageza ngo imenye ikimuri ku mutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.