2 Chronicles 32:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Hezekiya yisazira amahoro, bamushyingura mu irimbi ry'abakomoka kuri Dawidi. Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu bamushyingura mu cyubahiro. Umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hezekiya aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa iruhande rw’inzira izamuka igana ku mva za bene Dawudi. Amaze gutanga, Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.