2 Chronicles 32:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abantu benshi barakorana baza kuziba amasōko n'akagezi kanyuraga munsi y'ubutaka, baravuga bati: “Ntibikwiye ko abami ba Ashūru baza bakabona amazi ahagije.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu benshi barakorana kugira ngo basibe amasoko yose n’akagezi katembaga hagati mu kabande, bavuga bati «Kuki abami b’Abanyashuru baza bagasanga amazi menshi?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”