2 Chronicles 32:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hezekiya asanisha inkuta zizengurutse umurwa azubakaho iminara, yubaka n'urundi rukuta inyuma, akomeza Milo mu Murwa wa Dawidi kandi acurisha amacumu menshi n'ingabo nyinshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane.