2 Chronicles 32:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nyamara we afite imbaraga z'abantu, twe turi kumwe n'Uhoraho Imana yacu, azadutabara kandi azaturwanirira!” Abantu bakomezwa n'ayo magambo ya Hezekiya umwami w'u Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
we afite imbaraga za muntu; naho twebwe dufite Uhoraho, Imana yacu, uje kudutabara kandi akaturwanirira mu ntambara zacu!» Abantu banezezwa n’amagambo ya Hezekiya, umwami wa Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w'Abayuda.