2 Chronicles 33:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo, yubaka urukuta hanze y'Umurwa wa Dawidi, runyuze mu kabande k'iburengerazuba bw'isōko ya Gihoni rukagera ku Irembo ry'Amafi, ruzengurutse rukagera Ofeli, arugira rurerure cyane. Ashyira abatware b'ingabo mu mijyi ntamenwa yose yo mu Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, yubaka inyuma y’umurwa wa Dawudi inkike z’amabuye zanyuraga mu burengerazuba bwa Gihoni mu kabande, zikagera ku irembo ry’Amafi kandi zari zikikije Ofeli; azigira ndende cyane. Ashyira abatware b’abasirikare mu migi yose ikomeye ya Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo yubaka inkike y'inyuma y'umudugudu wa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu midugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike.