2 Chronicles 33:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyerekeye isengesho rye n'uko Imana yaryakiriye, ibyerekeye ibyaha bye n'ubuhemu bwe n'ahasengerwa yubatse, n'inkingi zeguriwe Ashera n'ibigirwamana yaremye igihe yari ataricisha bugufi, ibyo byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abahanuzi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ugusenga kwe n’ukuntu Imana yamwumvise, ibyaha bye byose n’ubuhemu bwe, hamwe n’ahantu hirengeye yubatse amasengero kandi akahashyira inkingi za Ashera n’amashusho mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe na Hozayi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumura kwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.